Nzarongora? Davis D ntiyumva ukuntu azarongora agasiga ibyana biri hanze aha (Videwo)

Umuhanzi Davis D ntiyumva ukuntu agiye kuzarongora mu minsi iri imbere dore ko amaze iminsi yerekanye umukobwa bari mu munyenga w’urukundo muri iyi minsi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Davis D yasohoye amashusho agiye kwinjira mu modoka aho aba ari kumwe n’uwo mukobwa bivugwa ko bari mu rukundo.

Nyuma yo gushyiraho ayo mashusho yahise abaza abafana be ati: “Nzarongora?” nuko abafana be bahita bamubuza kurongora mu gihe hari abandi bamusabye kurongora.