in ,

Nyuma yo kurogwa,ikipe y’igihugu ikomeye ku mugabane w’Afurika yatsinzwe nabi cyane ihita ibura itike yo kwitabira igikombe cy’Isi

Mw’itsinda rya gatatu cyangwa se rya C muri Afurika,mu mikino yo gushakisha itike yo kwitabira igikombe cy’Isi cya 2018 cyizabera mu Burusiya,ikipe ya Gabon irangajwe imbere na kapiteni wayo Pierre Emerick Aubameyang,mu gihe biteguraga guhura n’ikipe ya Maroc ibarusha inota rimwe gusa,baje guhura n’ikibazo gikomeye cyane ubwo barwaraga mu nda nyuma yo kunywa umutobe (jus) w’amacunga bafatiye muri hotel y’I Casablanca.

Tweet ya Aubameyang ivuga ukuntu barwaye

Nk’uko Aubameyang yabitangaje ku rubuga rwa Twitter,abakinnyi na hafi ya bose ya staff ifasha umutoza,bose bamerewe nabi aho barwaye bikomeye mu nda nk’uko yabyanditse.Yaje kwongeraho ariko amasaha macye mbere y’umukino ko biteguye cyane umukino nubwo bamerewe gutyo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Safi Madiba yongeye kwandagazwa n’abafana be, dore noneho ibyo yakorewe

Miss gisabo(Uwase Honorine) yerekeje mu gihugu cya Phillipine(Impamvu+Amafoto)