in ,

Miss gisabo(Uwase Honorine) yerekeje mu gihugu cya Phillipine(Impamvu+Amafoto)

Mu masaha yo ku gicamunsi cyo ku itariki ya 7 Ukwakira 2017, nibwo Miss Honoline uzwi nka Igisabo yafashe rutema ikirere maze yerekeza mu gihugu cya Philippine aho agiye guhatana n’abandi bakobwa baturutse mu bihugu binyuranye byo ku isi. Miss Popularity Rwanda 2017, Uwase Hirwa Honorine wamamaye nk’umukobwa uteye nk’Igisabo yuriye rutema ikirere maze yerekeza mu gihugu cya Philippines mu marushanwa ya Miss Earth 2017.Miss Hirwa Honoline yerekeje muri Philippine

Miss Earth ni irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rihuriza hamwe ba Nyampinga bazwi cyane mu myidagaduro mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ikirere n’ibidukikije.

Miss Gisabo avuga ko ngo afite icyizere cyo kuzaseruka neza ndetse agahesha ishema igihugu cy’u Rwanda ari nako yereka abanyamahanga ko mu Rwanda hari umwihariko mu bijyanye n’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.

Tariki ya 4 Ugushyingo 2017 nibwo hazamenyekana umukobwa wambitswe ikamba agasimbura Miss Katherine Espin wo muri Ecuador waherukaga gutorwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kurogwa,ikipe y’igihugu ikomeye ku mugabane w’Afurika yatsinzwe nabi cyane ihita ibura itike yo kwitabira igikombe cy’Isi

Inkuru Ishyushye-Kubera agahinda n’umujinya Lionel Messi yafatiye ibyemezo bikarishye cyane bagenzi be bakinana muri Argentine