Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Ben Moussa yamaze gusaba ubuyobozi bw’iyi kipe kuzamugurira abakinnyi babiri ba Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023.
Harabura amezi akabakaba ane ngo umwaka w’imikino wa 2022-2023 urangire, kuri ubu amakipe akaba yaratangiye kurambagiza abakinnyi azakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-2024.
Amakuru yizewe YEGOB twamenye ni uko umutoza w’Ikipe ya APR FC yamaze gushima ubuhanga budasanzwe bw’umuzamu Hakizimana Adolphe na rutahizamu Rudasingwa Prince.
Aba bakinnyi bombi bari gusoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, mu gihe baba bakomeje kuzamura urwego rw’imikinire birashoboka cyane ko bazahita bagurwa n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Umunyamakuru wumuswa cyane peu 👌
Ubwox nkayo makuru uba uyakuyehe?
Ubu wabuze amakuru utangaza uzajya untekereza inkuru uhite uyandika utanayizi ???
Wagiye ubyuka kare cyane ukajy gushak amakuru ukarek kwirirwa ubeshya abanyarwanda???