in

Ijoro ribara uwariraye! Umugabo arembeye mu bitaro azira gushaka kw’ifotozanya n’inzovu

Umugabo arembeye mu bitaro nyuma y’uko inzovu imukubise ikamubabaza ari kugerageza kwifata ifoto ya selfie nayo muri Tanzania.

Iyi nzovu yari yacitse icyanya zibamo mu gace ko mu majyaruguru kitwa Manyara ndetse yarimo kwangiza imyaka y’abaturage nkuko ubuyobozi bubivuga.

Komiseri wa Polisi muri ako gace, George Katabazi, yavuze ko inzovu yarakaye ubwo abaturage bazaga ku bwinshi bashaka kwifota amafoto hamwe nazo ari nabwo yahutaje uyu mugabo urembye.

Ati” umugabo yajyanwe mu bitaro by’akarere bya Kiteto ubu ari kuvurwa….ari kugenda amera neza.”

Guhemukirwa n’inyamaswa ku baturage si bishya muri Tanzania, kuko inyinshi iyo zihuye n’amapfa ziva mu mashyamba zikaza konera abaturage b’abahinzi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kubabonamo impano idasanzwe, abakinnyi 2 ba Rayon Sports bashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC nubwo igiye kugarura abanyamahanga

Resitora yashinjwe kugaburira umukobwa n’umuhungu bakundana agasimba kataribwa (AMAFOTO)