in

Nyanza: Inkuba yakubise umuturage aho ku mwica imusigira ibikomere umubiri wose -AMAFOTO

Mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu kagari ka Kibinja, mu mudugudu wa Rebero inkuba yakubise umuturage imusigira ibikomere.

Iyi nkuba yakubise uyu muturage witwa HITABATUMYE w’imyaka 43 y’amavuko ubwo ubwo hagwagaga imvura ku wa 15 Werurwe 2023 ibikoresho bye birashya gusa ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima ariko imusigira ibikomere.

Amakuru yamenyekanye avuga ko inkuba yatwitse ibintu bitandukanye birimo matela, supernet, telefone, imyenda, amashuka, ikiringiti n’ibindi.

Uwakubiswe n’inkuba yari mu nzu wenyine. Ubu yagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kibinja bamuha imiti.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa Cristiano Ronaldo ari mu gahinda gakomeye

Nyuma yo kubabonamo impano idasanzwe, abakinnyi 2 ba Rayon Sports bashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC nubwo igiye kugarura abanyamahanga