in ,

Nyuma yo kuba Miss inshuro 2 muri Uganda, uyu mukobwa yiteguye gukora impinduka zikomeye mu burezi naba Miss Rwanda 2018

Umuhoza Linda ni umwe mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018, akaba ahamya ko intego ye mu gihe yaba yegukanye ikamba rya Miss Rwanda ari ukwagura uburezi mu Rwanda.

Uyu mukobwa uhamya ko yabaye Nyampinga inshuro ibyiri muri Uganda, ahi yabaye Nyampinga w’ishuri yigagaho i Mbalala muri Uganga mu mwaka wa 2014 ndetse na Nyampinga w’abakiri bato (Miss Teen) muri 2015, ahamya ko kuri we uburezi ari ikintu cy’ibanze mubyo azitaho naramuka atorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda wa 2018.



Ngo ikimuraje ishinga ni uburezi mu Rwanda

Miss Linda avuga ko kimwe mu byamuteye gufata umushinga wo kuzamura uburezi mu Rwanda bukaba bwiza kurushaho ari uko ubwo yajyaga kwiga Uganda bamwumvishaga ko ariho hari amashuri yigisha kurusha ayo mu Rwanda, ibi bikamutera ishyaka ryo kumva ko n’u Rwanda rwagira amashuri mpuzamahanga, abanyamahanga bagahora bifuza kuza kuyigamo.



Uku niko wamuha amahirwe: Kujya ahandikirwa ubutumwa ukandika MISS 20 ukohereza kuri 7333

Umuhoza Linda yasabye abamushyigikiye kuguma kumushyigikira akabasha kuzakabya inzozi yari afite zo kubona n’abanyamahanga baza kwiga mu Rwanda aho kugira abanyarwanda aribo bahora bajya kwiga hanze.


Linda ngo ntagishaka kumva abanyarwanda bahora bifuza kujya kwiga hanze

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Clinton
Clinton
6 years ago

Uyu mukobwa kabisa numuhanga kuko urebye amafaranga asohoka mugihugu ababyeyi bohereza abanta hanze ni menshi peeee!!!!

Marlyn
Marlyn
6 years ago

Support uuu Linda Umuhoza…

Ibyo utamenye mu rupfu rw’umuhanzi Radio-Goodlife (VIDEO)

Miss Igisabo yahaye Gasopu umukobwa muri Miss Rwanda(+Video)