in

Basketball: Abakinnyi bazacakirana mu mukino wa All star game bamenyekanye

Nyuma y’amasaha macye yashyizwe ahagaragara abakinnyi 24 b’intoranywa muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ubu bamaze kwigabanya mu makipe 2 bikozwe n’abakapiteni bayoboye aya makipe.

Habimana yisanze mu ikipe yatoranyijwe na Steve Hagumintwari.
Habimana yisanze mu ikipe yatoranyijwe na Steve Hagumintwari.
Axel Mpoyo ukinira ikipe ya REG Basketball Club na Hagumintwari Steve, nibo batoranyije aba bakinnyi aho buri umwe ayoboye ikipe ye.

Abakinnyi biganjemo aba REG BBC yatwaye igikombe cya Shampiyona, nibo biganje mu ikipe ya Axel Mpoyo (Team Axel Mpoyo) naho abiganjemo abakinnyi ba Patriots bo bakaba bari mu ikipe ya Hagumintwari Steve usanzwe ukinira iyi kipe ya Patriots, yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya Axel Mpoyo izatozwa na Deolla Benson Oluoch usanzwe ari umutoza wa Patriots mu gihe Henry Mwinuka usanzwe utoza REG BBC, we akazatoza ikipe ya Hagumitwari (Team Steve)

Cleveland Thomas ari mu ikipe ya Axel Mpoyo
Cleveland Thomas ari mu ikipe ya Axel Mpoyo
Team Axel Mpoyo

– Mpoyo Axel
– Gray Kendall
– Filer J Adonis
– Thomas JR Cleveland
– Nshobozwabyosenumukiza JJ Wilson
– Shyaka Olivier
– Sangwe Armel
– Kaje Elie
– Niyonkuru Pascal
– Nkusi Arnaud
– Kabare Hubert
– Munyeshuli Thierry

Team Steve

– Hagumintwali Steve
– Ndizeye N. Dieudonné
– TORE Habimana
– Pirriere Steven
– Beleck Bell Engelbert
– Wamukota Bush
– Uwitonze Justin
– Kubwimana Kazingufu Ally
– Reanze B Espoir
– Kamnooh Betouoji Frank
– Muteba Tresor
– Turatsinze Olivier

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm), mu nyubako y’imikino n’ibirori ya BK Arena.

Abakurikira uyu mukino kandi bazasusurutswa n’itsinda rikomeye ryo muri Kenya, Sauti Sol ndetse n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Christopher, Ish Kevin ndetse na Dj Marnaud.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kongererwa umushahara abarimu bose bagiye guhabwa ikindi kintu gikomeye

Ab’inkwakuzi bamaze kugera aho bagomba kuba bari (Amafoto)