Abarimu bose bakorera uwo mwuga mu Rwanda bagiye guhabwa mudasobwa zizajya zibafasha kunoza neza akazi ko gutanga amasomo anoze.
Ibi byatangajwe n’muyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana.
Uyu muyobozi kandi avuga ko mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba barahawe mudasobwa zizabafasha kunoza umurimo bakora.
Ibi yabivugiye mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Ntara y’Amajyepfo, ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022.
Kuri ubu hari mudasobwa ibihumbi 20 zo guha Abarimu nkuko Dr. Nelson Mbarushimana akomeza abitangaza.
Abarimu baganiriye na KT Radio dukesha iyi nkuru bavuze ko bishimiye iki cyemezo cyo kubaha mudasobwa.