in

Nyuma yo gutsinda igitego mackenzie yahaye ubutumwa bukomeye abamwita umusaza

Umukinnyi mackenzie ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yahaye ubutumwa abamwita umusaza nyuma yo gukinira Rayon Sport kuva 2011 akayivamo muri 2015 .

Nyuma yo kugaruka mackenzie akomeje kwitwara neza aho ku munsi w’ejo yatsindiye Rayon Sport igitego muri 4-0 batsinze Nyanza Fc.

Kugaruka kwe benshi ntibabivuzeho rumwe, aho bamwe bavuze ko atakiri ku rwego rwa Rayon Sports ko yashaje, abajijwe iki kibazo yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko n’ubundi atari umwana, ngo ikibuga nicyo kizajya gica urubanza.

Ati “Abantu kuvuga ni uburenganzira bwabo, kandi sindi umwana ndakuze, ariko ikibuga kiraca urubanza njye nifitiye icyizere ubwo rero abashidikanya ku myaka ntacyo nababwira.”

Yakomeje avuga ko ataterana amagambo nabo kuko we azi neza ko akazi akora agafitiye ubushobozi.

Ati “nta nubwo naterana amagambo nabo ariko njye akazi ndimo gukora ngafitiye ubushobozi ndetse n’umutoza yashimye uko yitwaye kuri uyu mukino wa gishuti yongera kugaya abatoza baguze bakinnyi bake bakina kuri 2.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy yatumye abarimo The Ben na Licklick bamira amazi myuma y’ibyo yaberetse

Kabaye! Donald Trump agiye gucurangira abitabiriye akabyiniro aho ariwe uzaba ari “Dj”