Nyuma yo gusama inda akabihisha Yolo The Queen yaciye muri Mamagraph bamwereka umwana atwite uko ameze.
Mu kwezi kwa 3 nibwo uyu mukobwa, Yolo yashyize hanze amafoto ndetse benshi bakayacyemangaho bavuga ko ashobora kuba atwite. Ibyo byari bitewe nuko ubusanzwe agira mu nda zero ariko uwo munsi akaba yari afite mu nda 15.
Kuva icyo gihe kugeza magingo aya Yolo ntayindi foto ye yigize ashyira hanze, bivuze ngo inda yarakuze. Ubwo yashyiraga hanze amafoto mu kwezi kwa gatatu, yagaragaraga nkaho inda ifite amezi nka 3, ubwo kuri ubu yaba ifite 5 cyangwa 6.
Uyu mugore abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yasangije abamukurikira ifoto igaragaza umwana uri munda, bivuze ko yaciye muri Mamagraph bamwereka uko umwana ameze. Ubwo kandi yasangizaga iyi foto, yemereye buri umwe kumubaza ikibazo ashaka.