in

Muri Cameroon zabyaye amahari hagati y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru “FECAFOOT” na minisiteri ya siporo.

Nyuma yuko ikipe y’igihugu ya Cameroon yatandukanaga n’umutoza wayo akaba n’umunyabingwi w’iyikipe Rigobert Song minisiteri ya siporo muri iki gihugu yahise yitabaza umutoza w’Umubirigi Marc Brys w’imyaka 62 ngo Abe ariwe uzatoza iyi kipe mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi.

Aha byabanje kugorana ndetse Samuel Eto’o uyobora FECAFOOT abanza no kubyanga gusa mu biganiro baje kugirana baje kwemeranya ko Marc Brys aba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Cameroon ariko bakamushakira abamwungiriza.

Uyu munsi tariki ya 28 Gicurasi 2024 habaye Inama yagombaga guhuza ubuyobozi bwa FECAFOOT n’umutoza Marc Brys Bivugwa ko rero umujyanama muri Minisiteri ya siporo muri Cameroon yasabye umutoza ko asohoka muri iyo nama maze birakaza umuyozi wa FECAFOOT Samuel Eto’o wari watumije iyi nama maze asaba umutoza guhitamo uruhande ahagararaho ariko umutoza arasohoka .

ibi byatumye Samuel Eto’o ahita atumiza Indi nama yemerejwemo ko Umunya-Cameroon w’imyaka 66 Ndtoungou Mpile ariwe uba utegura ikipe izakina umukino bafitanye na Cap Vert ariko bivugwa ko kurundi ruhande minisiteri ya siporo iyobowe na Narcisse Kombi ko yahise itumiza inama yo gutegura ikipe y’igihugu.

ibi bije nyuma yaho Kandi mu minsi yashije havugwaga umwuka mubi hagati y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon ndetse na Minisiteri ya siporo.

Samuel Eto’o uyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon “FECAFOOT”
Ndtoungou Mpile umutoza wemejwe uyu munsi n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon FECAFOOT nk’umutoza ugiye kuba afasha iyi kipe

 

 

Narcisse Kombi umuyozi wa minisiteri ya siporo muri Cameroon

 

Marc Brys Umubirigi wari wahawe gutoza ikipe y’igihugu ya Cameroon

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Riderman yahishuye umunsi wambere yanywereyeho ikiyobyabwenge cya Mugo

Nyuma yo gusama inda akabihisha Yolo The Queen yaciye muri Mamagraph bamwereka uko umwana atwite ameze