Abizera Imana bajya bavuga ko icyo Imana itabasha ari ikitabaho kandi koko urebye usanga aribyo .
Umuryango w’umugore n’umugabo ubona bari mu myaka 60 y’amavuko , Imana yabahaye abana b’impanga 2,nyuma y’imyaka irenga 46 bategereje urubyaro ,Nubwo bisa nk’ibidasanzwe imbere y’abantu babibonye.
Abinyujije ku rubuga rwa twitter ,umunya Nigeria Chukwunaeduya , yashyize hanze amafoto agaragaza uyu mugore n’umugabo we bateruye abana babo b’impanga ,maze ayo mafoto ayaherekeresha amagambo agira ati:”nyuma y’imyaka 46 dutegereje nta mwana ,Imana yaduhaye umugisha w’impanga”
Icyakora mu babonye ubwo butumwa hari abatabyizeye ,kuko nk’uwitwa @zord_major yagize ati:” uravugisha ukuri , imyaka 46?” ,mu gihe uwitwa ticobenson: we yagize ati:”ibidashoboka ,ibigira ibishoboka , urakoze yesu”
‼️After 46 Years of Childlessness and Waiting, God Has Blessed us With Twins.
What God Cannot Do Does Not Exist. pic.twitter.com/eZ8ll2GXpS
— Harrison Onuoha (@harri_onuoha) January 15, 2023