Luis Suarez benshi baziho impano ye idasanzwe yo gukina ruhago ndetse no gutsinda ibitego,benshi banamuzi ku mabara atandukanye yagiye akorera mu kibuga cy’umupira harimo nko kurumana,gutukana kudasuhuza abakinnyi bagenzi be,gukuramo ibitego byabazwe n’amaboko n’ibindi n’ibindi.Luis Suarez wari waritonze nyuma yo guhanwa amezi 3 adakina ruhago nyuma yo kuruma Chielini mu gikombe cy’Isi,kuri ubu yakoze akandi gakoryo.
Mu mukino ikipe ya FC Barcelone yakinaga na Las Palmas,mu minota y’inyongera Luis Suarez yaje guhusha igitego cyari cyabazwe nibwo ku bw’agahinda kenshi cyane yahise ashishimura umupira ahita asohoka mu kibuga habura amasegonda ngo umukino urangire Barca irangiza ari abakinnyi 10 kandi nta mutuku bariye.
Luis Suarez kugeza ubu akaba afite ibitego 2 byonyine mu gihe mugenzi we Lionel Messi afite 11 byose harimo n’icyo yatsinze Suarez amuhereje umupira ku munsi w’ejo.