in ,

Nyuma y’amezi asaga abiri ari mu Rwanda, Meddy yafashe rutemikirere yerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika (amafoto)

Umuririmbyi w’Umunyarwanda Ngabo Medard Jobbert wamamaye nka Meddy muri muzika nyarwanda yamaze kuva mu Rwanda yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho akorera ibitaramo bitandukanye akaniga amasomo muri Kaminuza.

Uyu muhanzi ufite indirimbo ikunzwe SLOWLY yari amaze amezi abiri yuzuye ari mu Rwanda aho yakoze ibitaramo bitandukanye yafatanyije na Airtel Rwanda ndetse n’igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017. YEGOB yamenye amakuru yuko Meddy yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku munsi w’ejo taliki ya 26 Ukwakira 2017.


Yaherekejwe na bacye mu nshuti n’abavandimwe cyane ko yavuye mu Rwanda mu buryo bwabucece.  Kuwa 26 Kanama 2017 nibwo Meddy yageze i Kigali naho yakiriwe n’imbaga y’abafana be benshi bari biganjemo ab’igitsina gore nyuma y’imyaka isaga irindwi yose ari muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Mbere yo kuva mu Rwanda, Meddy yatemberejwe na Akagera Aviation







Nubwo Meddy atakibarizwa mu gihugu cy’U Rwanda magingo aya ariko hari amakuru avuga ko nubwo yagiye ariko mu Ukuboza 2017 azagaruka gukora ibindi bitaramo bisoza umwaka.


Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sport yasetswe cyane nyuma y’IFOTO yagaragaje umukinnyi wayo yambaye imyenda y’andi makipe menshi icyarimwe nta n’umwe wayo urimo

Christopher yahishuriwe ibanga ry’igikundiro agira nyuma yo gushyira hanze ifoto y’umubyeyi we