in

Umugore yishwe n’impanuka akurikiye umugabo we agiye kureba ko amuca inyuma

Hari ku mugoroba wo ku cyumweru,tariki ya 18 Nzeri, ubwo umugore utuye ahitwa Calabar mu gihugu cya  Nigeria, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka iramuhitana ubwo yari yagiye runono  umugabo we mu muhanda wari kumwe n’undi mugore yakekaga ko bari bagiye gusambana.

Abatangabuhamya bavuga ko uyu mudamu yabonye umugabo we mu isoko ry’ubucuruzi rya SPAR Calabar ari kumwe n’undi mugore wikizungerezi  yakekaga ko bakundanaga mu ibanga hanyuma afata umwanzuro wo kubakurikira ngo arebe aho bagiye ubwo bari barangije guhaha.

Bivugwa ko uyu mugore ngo abonye uyu mugabo yinjira mu modoka ye huti huti hamwe n’uyu mugore wundi, hanyuma ahita afata umwanzuro wo kubakurikira ngo amenye ibyo agiyemo ariko umuvuduko yatwariragaho watumye imodoka imubirindura.

Nyuma y’iminota mike ari mu muhanda akurikiye umugabo we,imodoka ye yakoze impanuka.

Uwabyiboneye yasobanuye ko uyu “Umudamu yabonye umugabo we bavuye mu iduka rya Spar Shop nuko yihutira gutwara imodoka kugira ngo abakurikire.Umugabo yabonye imodoka y’umugore we imukurikiye.Umugore yagize umujinya atwara ku muvuduko mwinshi

Nari ntwaye ndi inyuma yabo gusa, mu minota itarenze itatu, habaye impanuka. Igihe umugore yapfaga,yari yataye ubwenge hanyuma umugabo we wari imbere ye ahita areka umugore bari kumwe aragenda agaruka kwita ku mugore we.

Nyuma y’iminota mike, uyu mugore yaje kwemezwa ko yapfuye kubera ibikomere yagiriye muri iyi mpanuka.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
P suny
P suny
1 year ago

Aheza mwijuru

Umutoza wa Rayon Sports yaremye agatima abafana bari bazi ko Rwatubyaye Abdul azamara hanze igihe kinini kubera imvune

Nyuma ya Shema Maboko, undi mukozi wari umaze igihe kinini muri Minisiteri ya Siporo yahagaritswe