in

Umukinnyi wa APR FC nyuma yo kwishimirwa n’abanyatunisia yatangiye kuvugana nandi makipe akomeye

Umukinnyi wa APR FC ukina mu kibuga hagati Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro akomeje kwishimirwa n’abanyatunisia bavugako yakina mu ikipe ikomeye.

Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati nyuma yo kuzonga cyane ikipe ya US Monastir mu mukino ubanza wabereye i Huye, yongeye kwigaragaza cyane mu mukino wo kwishyura muri Tunisia bamwe mu bafana muri iki gihugu bavuga ko ari umukinnyi mwiza kandi ukomeye.

Nkuko bitangazwa na Niyibizi Aime ukora kuri Fine FM wajyanye n’iyi kipe, yatangaje ko Bonheur akomeje kuvugisha benshi muri Tunisia nyuma yo kwitwara neza kandi ko hari amakuru avugako yaba yatangiye kuganira nandi makipe akomeye ari ku rwego rurenze APR FC.

APR FC ibi byose biri kuza nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 benshi bemezaga ko ari 4-0 bitewe nuko hari igitego abasifuzi banze bavugako habayemo kurarira. Iyi kipe yavuyemo kugiteranyo k’ibitego 3-1 harimo igitego 1 gusa APR FC yatsinze mu mukino ubanza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya Shema Maboko, undi mukozi wari umaze igihe kinini muri Minisiteri ya Siporo yahagaritswe

Igitangaza; Kourtney Kardashian w’imyaka 43 yaciye amarenga ko ashobora kuba atwite (Amafoto)