in

Nyina wa Zuchu yatunguye benshi nyuma yo kuvuga ku rukundo rw’umukobwa we na Diamond Platnumz

Nubwo bamaze kubyemerera itangazamakuru ko bari mu rukundo, Zuchu na Diamond Platnumz, nyina w’uyu muhanzikazi yabiteye utwatsi avuga ko we ntabyo azi.

Umuhanzikazi Zuchu ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby ya Diamond Platnumz, aherutse kwemeza ko ari mu rukundo n’uyu muhanzi nyuma y’iminsi babihishahisha.

Nyuma y’aho Diamond Platnumz na we yemeje ko ari mu rukundo n’uyu muhanzikazi ndetse bagenda banasohora amashusho basomana.

Ikinyamakuru The Star gitangaza ko Khadija Kopa, nyina wa Zuchu yavuze ko atazi iby’urukundo rwe na Diamond ahubwo yumva abantu babivuga.

Ati “nta kintu na kimwe nzi ku by’urukundo rwe. Nta mashusho basomana nabonye basomana nabonye, numva abantu gusa babivuga.”

Yakomeje avuga ko yiteguye kwakira umugabo wese azamuzanira.

Ati “ni umugore nk’abandi, nabonaga umugabo azarongorwa nk’abandi, ubukwe ni bwiza.”

Uyu mubyeyi kandi aheruka kuvuga ko Diamond atarajya kwiyerekana nk’umukwe we ndetse n’umukobwa we ataramujyana kumwerekana.

Ati “ntabyo yambwiye kubera aho mpagaze. Yambwira ko agiye gukora ubukwe, ibyo ni byo yambwira.”

Mu minsi ishize Diamond yabwiye Zuchu ko yatumye Intare yemera icyaha kandi ko afite impano itangaje ku buryo afite ubushobozi bwo kwamamara ku rwego mpuzamahanga

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hertier Luvumbu yateye umugongo ikipe ya Rayon Sports yemera gusinyira indi kipe y’igihangange

Amafoto: Ubufaransa bwakiriwe gitwari i Paris n’ubwo inkuru y’igikombe ari ugutegereza 2026