Ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyana amasezerano n’umuterankunga mushya uziyongera kuri SKOL ndetse na Canal bamaranye igihe bakorana.
Kuri uyu wa gatanu ikipe ya Rayon Sports irakora imyitozo ya nyuma isoza iki cyumweru nubwo abakinnyi benshi bataragarara mu myitozo y’ikipe bitewe ni uko ari bwo ikirimo gutangira nyuma y’ikiruhuko bahawe n’umutoza.
Nyuma y’iyi myitozo abakinnyi ba Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe, barahita berekeza mu karere ka Karongi aho biteganyijwe ko bagiye gusura bimwe mu bikorwa by’aka karere harimo amahoteri ndetse bakafungura Fun Club y’abacuruzi muri aka karere ariko ya Rayon Sports.
Mu bikorwa byose ikipe ya Rayon Sports izakorera muri aka karere, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu hazanaba umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’abaturage yitwa Nkuba FC. Nyuma y’uyu mukino abakinnyi ba Rayon Sports bazanasura abarwayi bakomerewe cyane muri aka karere.
Amakuru YEGOB dufite akandi yizewe ni uko aka karere ka Karongi kateguye ibi bikorwa kugirango habeho ubufatanye n’iyi kipe ya Rayon Sports bivuze ko hatagize igihinduka Karongi igomba kuba umufatanyabikorwa wa Rayon Sports.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bukomeje kwerekana imbaraga nyinshi mu gushaka uko iyi kipe yagira ubuzima mu buryo burambye aho kujya babura amafaranga nkuko byahoze mu bihe byashize ubwo iyi kipe yajyaga ibura amafaranga ariko ku ngoma ya Uwayezu Jean Fidel ubona ko iki kibazo kirimo gukemuka.
Aka karere kagiye gukorana na Rayon Sports, kiyongeye kuri Nyanza nayo bamaze iminsi bakorana.