Umuhanzikazi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za America, Kim Kardashian, yaraye agaragaye ku mukino wa Arsenal muri Europa League bitunguranye, ariko abafana batangiye kumushinja ko ariwe watumye badatsinda.
Ku munsi w’ejo ni bwo Arsenal yatunguranye isezererwa mu mikino ya 1/8 muri Europa League.
Mu mukino ubanza, iyi kipe yari yanganyije na Sporting CP ibitego 2-2 iwabo muri Portugal, bituma bizerak o bazayisezerera nibagera mu Bwongereza.
