Nyamara Pyramid FC irarye iri mpenge! Umukinnyi ufasha APR FC gutsinda mu buryo butangaje yatangiye imyitozo nyuma y’iminsi atagaragara mu bandi bakinnyi
Ikipe ya APR FC yakomezaga imyitozo ku munsi wejo hashize yitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Pyramid FC ndetse n’umukino wa Shampiyona igomba gukina tariki 23 Nzeri 2023 n’ikipe ya Marine FC.
Muri iyi myitozo yakozwe ku munsi wejo hashize, myugariro ukomeye wari umaze igihe atagaragara mu bandi bakinnyi ba APR FC Niyigena Clement yatangiye imyitozo ndetse ashobora no gutangira gukoreshwa mu gihe umutoza yamugirira icyizere.
Umukino wo kwishyura uzahuza ikipe ya APR FC na Pyramid FC uzaba tariki 30 Nzeri 2023, ubwo ikipe ya APR FC irahagurukana hano mu Rwanda yerekeza muri Misiri tariki 25 Nzeri ahazakinirwa uyu mukino.
Gusa nibyiza arko rwose mutubwirire abayobozi @afde Richard azatware umutetsi wacu kuko abarabu barategura muburyo bwose kuburyo namafunguro bayashyiramo ibihumanya mukagira intege nkeya yewe na hotel bayiteramo imiti kuburyo mugira intege nkeya abarabu ntago badukuramo kuko baturusha oya ahubwo namanyanga bazi yo kuroga