in

Nyabugogo habereye impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo

Mu muhanda uva Nyabugogo ugana ku Kinamba, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yagonze umumotari n’umugenzi bari kuri moto.

Byabaye ahagana saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, aho umugenzi wari utwawe kuri moto yakomeretse bikabije.

Abari aho bavuze ko umushoferi w’ikamyo ko ariwe wateje impanuka kuko yasatiriye moto kandi bose bagenda mu cyerekezo cyimwe.

Iyi mpanuka ikimara kuba abaturage bihutiye guhamagara imbangukiragutabara ikorera ubutabazi bw’ibanze uyu mugenzi wari wakomeretse umutwe mu buryo bukomeye, ihita imujyana ku Bitaro bya CHUK.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intego ni ugutwara igikombe! Rayon Sports yakaniye bidasanzwe umukino wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro

Amakuru mashya kuri myugariro Evan waguye mu kibuga bitunguranye umukino ugahita usubikwa