in

Nubwo ikipe ariye ariko ntiyayitwara uko ashatse! FERWAFA yahaye gasopu KNC uherutse gutangaza ko agiye gukura Gasogi United abereye Perezida muri shampiyona

Hashije iminsi mike Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, atangaje ko ikipe ya Gasogi United abereye Perezida agiye kuyisesa (kuyikura muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda) kubera kutishimira imisifurire.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ‘Camarade’, yavuze ko Gasogi United itemerewe kwikura muri Shampiyona mu gihe itarasubizwa n’uru rwego ko yemerewe gusezera mu marushanwa.

Mu kiganiro Camarade yagiranye na Fine FM, yagize ati “Gasogi United ntiyemerewe kwikura muri Shampiyona mu gihe itarasubizwa na FERWAFA ko isezeye mu marushanwa, igomba kwitabira ibikorwa byose n’imikino.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Juno Kizigenza yibye indirimbo y’umuhanzi ukizamuka, nyirayo arekaramye bamubwira ko ahubwo bazamurega bakamushinja ibyaha atakoze

Yabikoze akigerayo ataranaruhuka! Uwicyeza Pamela akoreye ibitangaza mu gihugu cya Uganda -Amafoto