in

Juno Kizigenza yibye indirimbo y’umuhanzi ukizamuka, nyirayo arekaramye bamubwira ko ahubwo bazamurega bakamushinja ibyaha atakoze

Imbuga nkoranyambaga zacitse ururondogoro nyuma yuko bivumbuwe ndetse bikavugwa ko indirimbo nshyashya yitwa Abahungu Juno aheruka gushyira hanze, ko ari iyo yashishuye umuhanzi witwa Kodo Katuni wari umaze ibyumweru bibiri ayikoze.

Iyo wumvise indirimbo zombi iya Kodo ndetse n’iya Juno, wumva amagambo ari amwe ndetse n’injyana ari imwe bitanduaniye ku ijwi gusa.

Amakuru ahari avuga ko Juno yabifashijwemo na Noopja nyiri Country record, ndetse binavugwa ko uyu muhanzi Kodo ariho yari yarakoreye iyi ndirimbo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzi Kodo yishinganishije nyuma yo gutangaza ko yandikiye Noopja, ariko akamusubiza amutera ubwoba amubwira ko nakomeza kurekarama iyo ndirimbo, ko bazamufungisha bamurega ibiyobya bwenge n’ibindi.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Iyo akanze akanyenyeri, n’abasifuzi barakabona” Umunyamakuru wa RBA, Rugangura Axel yahishuye ko hari amakipe mu Rwanda ahemba abasifuzi umushahara ku kwezi

Nubwo ikipe ariye ariko ntiyayitwara uko ashatse! FERWAFA yahaye gasopu KNC uherutse gutangaza ko agiye gukura Gasogi United abereye Perezida muri shampiyona