Nubwo batararushinga umukunzi wa Platini yamukoreye ikintu kimwereka ko azamukunda ubuziraherezo (amafoto)

 


Urukundo rwa Platini na Diane rumaze gucengera ndetse biherutse guhwihwiswa ko Nemeye Platini isaha ni isaha  yafata icyemezo akajyana uyu mwali mu rugo. Mu gihe rero Platini atari yatera ivi ngo yambiye impeta uyu mukobwa wuje uburanga ,uyu nyampinga we yamaze kumwereka ko azamutura mu mutima igihe cyose.

ururur

 

Diane ntabwo yatindiganyije kwegera abandi ka ku mibiri Tattoo ngo bandike izina ry’uwo akunda mu bitugu bye nk’ikimenyetso cy’uko azamukunda ubuzira herezo ndetse ko adateze kumwibagirwa.

ajhakla-a

Ntabwo ari Diane ukunze umustar agatera intambwe yo kwishyirishaho izina rye ,Mu rwego rwo gushimangira ko urukundo amufitiye rurenze urwo abantu batekereza,ibi ni ibintu byakozwe n Sacha Kat yigeze kwishyiraho Tattoo y’izina rya Nizzo mbere y’uko urukundo rwabo rushonga cyo kimwe na Christina Millian wari wariyanditseho izina rya Lil Wayne “Tuneshi “nawe yabyisibishijeho atumva atabona nyuma yuko bari bamaze gutandukana .Ntawakifuza ko ibya Diane na Platini na byo byazarangira nk’ibya Sacha na Nizzo cyangwa ibya Tuneshi na Millian