Akenshi bimenyerewe ko abakobwa nta rukundo ruhambaye bakigira ahubwo baza bakurikiye iilbintu byashira bakagenda, gusa ariko urukundo ruracyariho ndetse nubona ibi bintu bukorwa n’umukobwa mukundana, uraba utagosorera mu rucaca.
Aragukebura
Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ntawigira kandi ngo ntamugabo umwe. Umukobwa ugukunda by’ukuri agerageza kugukebura aho abona bitagenda neza. Iyo abona ufite imico cyangwa ingeso zikwangiriza isura mu bandi,akoresha uko ashoboye akakwereka ububi bwayo akanagufasha kuyikira.
2.Agukunda uko uri
Umukobwa ugunda by’ukuri agukundira uko uri. Ushobora kwibaza uti ese,mfite urwego rwiza rw’ubuzima ndiho kugeza ubu,nabwirwa n’iki unkunda atankundiye ibyo mfite .
3.Kukubaha
Umukobwa ugukunda by’ukuri arakubaha. Guca bugufi k’umukobwa /umugore imbere y’igitsinagabo ni ikimenyetso cy’urukundo.
4.Ntagusaba ibya mirenge
Umukobwa ugukunda ntaguhoza ku nkeke agutura ibibazo ,n’ibyo udashoboye akabikwikoreza.
5. Agushyira muri gahunda ze z’ejo hazaza
Mwene uyu mukobwa ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose. Nubwo mutarabana ariko atangira kukugufata nk’umutware we.