in

Ibyo umugeni yakorewe n’abo bakorana mu bukwe bwe byatumye yegura ku kazi

Umugeni yafashe icyemezo cyo kwegura ku kazi nyuma yo gutumira mu bukwe bwe abo bakorana 70 maze bukazamo umuntu umwe gusa.

Uyu mugore ukomoka mu Bushinwa, yavuze ko yahaye urwibutso kimwe cya gatatu cya bagenzi be bari ku biro. Yari afite impungenge ko aramutse atumiye bake muri bo, bari kurakara. Yatumiye rero bagenzi be 70 bose.

Ubutumire bwoherejwe amezi abiri mbere yubukwe. Icyakora, umunsi w’ubukwe bwe ugeze, amenya ko muri 70 bakorana yari yatumiye, umwe gusa ariwe wamutahiye ubukwe.

Uyu mugeni yahise arakara maze ahita yegura ku kazi ke.Amakuru avuga ko uyu mukobwa atishimiye imyitwarire y’abo bakorana banze kuza kumushyigikira mu bukwe bwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wegukanye ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda yakoze ubukwe (Amafoto)

Nubona umukobwa mukundana akora ibi bintu, ba ugiye gufata irembo hakiri kare batari bamugutwara