in ,

“Ntugasebye mugenzi wawe kugirango ube intungane” Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi riratwibutsa gusenga dushize amanga tudacungiye ku ijijo bagenzi bacu – inkuru y’umukiristu n’umunyabyaha

“Ntugasebye mugenzi wawe kugirango ube intungane” Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi riratwibutsa gusenga dushize amanga tudacungiye ku ijijo bagenzi bacu.

Umunsi umwe umugabo wari usanzwe ari umunyabyaha yagiye mu rusengero gusenga, agezeyo ahurirayo n’umukiristu mu bimbere, bose binjira mu rusengero bajya gusenga.

Uwo mu kirisitu yaragiye yicara ku ntebe z’imbere, nuko yubura amaso arangamira ijuru nuko asenga agira ati ” Mana yange ndagushimira kuba waramaye umutima utunganye ndetse ukandinda kuba umunyabyaha nk’uriya musoresha w’ikoro”.

Naho wamunyabyaha wari winjiye mu rusengero bwambere yubitse umutwe atinya kurangamira ijuru ubundi asenga agira ati “Mana, ndi umunyabyaha yewe sinkwiye no kwinjira mu ngoro yawe, gusa nizeyeko uri Imana ishobora byose, Mana ndifuza gihinduka”.

Muvandimwe mwene data ntakubeshye, Imana yumvise amasegesho yabo bombi ariko yishimiye irya wa munyabyaha wahindutse.

Niba ugiye mu rusengero jya wirebaho wowe ubwawe, nubwo benshi usanga tuba twirebera uko abandi bambaye, abishushanya, abagenda neza, abagenda nabi, abasore n’inkumi nziza, ibyaha by’bandi, n’ibindi byinshi.

Kenshi usanga aho kugirango umuntu yihugireho asenge, usanga yahugiye kubandi ashima Imana ko atabaye nkabo, rero muvandimwe uzahindure kuko bizatuma nawe ubwawe ntaho wigeza.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ujye umenya uwo uriwe umenye n’uwo ndiwe ntaho duhuriye” Amajwi ya Bruce Melodie arimo avugana n’umukobwa yateye inda, akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga

Ingona ifite uburebure bwa metero 4 yagaragaye ifite umuntu mu kanwa kayo