in

Ntiyitaye ku kuba iciro ry’imigani ahubwo yitaye ku marangamutima ye! Miss Iradukunda Elisa yakoze icyo benshi bita nko gusiga inkuru imisozi akora ibitamenyerewe mu muco nyarwanda

Mu gihe mu muco Nyarwanda byari bizwi ko umuhungu ari we utera intambwe ya mbere akabwira umukobwa ko amukunda, Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 Elsa Iradukunda ntabikozwa.

Nkuko bimenyerewe ko umusore ariwe utera iya mbere akabwira umukobwa ko yamwihebeye amukunda cyane, bakavuga ko biba atari byiza cyangwa bitagaragara neza iyo ari umukobwa uteye iya mbere.

Elsa Iradukunda we ngo ntabwo ibyo abikozwa icya mbere ni urukundo, ibindi biza nyuma kandi nta mpamvu yo kuniganwa n’ijambo (buriya ngo wanigwa n’uwo uribwiye).

Miss Elsa Iradukunda niwe wateye intambwe ya mbere abwira Prince Kid  ko amukunda cyane, nuko Prince Kid nawe abyumva vuba abiha agaciro kanini.

Gusa ariko n’ubwo Miss Elsa ariwe wavuze ijambo rikomeye mbere ya Prince Kid, uyu musore niwe wateye intambwe ya mbere mu gutangira kumuganiriza byihariye, nuko umubano udasanzwe uba uvutse ubwo kugeza aho tubonye ibirori bidasanzwe muri izi ntangiriro za Nzeri 2023.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugisha, Bigwi, Mukundwa ni amwe mu mazina meza yintoranywa yiswe Abana b’ingagi uko ari 23 bavutse muri uyu mwaka [Reba  amazina yose] https://wp.me/p7ovfz-13kc

Ntago yanyuzwe yumvaga ashaka kuyibabaza! Amars utoza Amagaju FC yatashye akubita agatoki ku kandi ibyishimo ari bike