Agakoko gatera SIDA gakomeje kuba ikibazo ku isi kuko uwo kagezemo biba ari ibyo nta muti wamukiza cyane ko nta n’urukingo rwo gukingira umuzima ngo atakandura, igihari gusa nuko habaho imiti igabanya ubukana buzahaza uwakanduye.
Byaje gutungurana ubwo muri Argentina habonekaga umugore w’ imyaka 30 ufite ubudahangarwa budasanzwe mu mubiri buhangara aka bakoko kugeza udukoko twose yaba yifite twa SIDA tumushiramo akaba mutaraga.
Ubushakashatsi bukomeje kugaragaza ako hariho abantu badashobora kwandura Virus itera SIDA cyanga yanabageramo umubiri ukaba wayirwanya kugeza udukoko twose dushize mu mubiri nta rukingo badfashe cg ngo babe bakoresheje imiti.
Ku rundi ruhande ariko haba abantu aribo banagize umubare munini bo bashobora kwandura virus itera SIDA bakaba bafata imiti igabanya ubukana kugeza ubwo basubiye mu buzima busanzwe buzira kurwaragurika.
Ariko iyo miti iyo uyihagaritse gato udukoko twari twarasinziriye duhagurukana ubukana bukomeye tukongera tugateza ibibazo.Uyu mugore akaba yarapimwe asanganwa agakoko gatera SIDA muri 2013 none bongeye gusanga nta SIDA agifite mu mubiri we .