in

Ntibisanzwe: Umukinnyi yakubiswe itiyo mu mutwe ubwo yari ari kwishimira igitego

 

Umukinnyi wa Sevilla Joan Jordan yakubiswe itiyo y’icyuma mu mutwe, iyo tiyo ikaba yari iturutse mu bafana bari bari gukurikira umukino wahuzaga Seville na Real Betis.

 

Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022 nyuma yuko abakinnyi b’ikipe ya Real Betis bari bari kwishimira igitego cya Nabil Fekir, wari itsinze igitego cyo kwishyura.

 

Ibyo bimaze kuba umwuka wahise utangira kuba mubi mu bakinnyi, icyo gihe kandi impande zombi zanganyaga igitego kimwe kuri kimwe (1-1) , Papu Gomes atsindira Sevilla mu gihe Nabil Fekir yishyuriye ikipe ya Real Betis.

 

Uyu musore w’imyaka 27, yumvishe ububabare ubwo yari ari hasi nyuma yo gukubitwa itiyo mu mutwe akagwa hasi, uyu musore yahise ahabwa ubutabazi arazanzamuka amera neza.

Abakinnyi bagenzi b’uyu musore bahise bagira umujinya kubera ibyari bibabaye basohoka mu kibuga, mu gihe ikipe ya Real Betis yagumye mu kibuga itegereje ko umukino ukomeza.

 

Nyuma y’iminota 50 ibyo bibaye ishyirahamwe ry’umupira wa maguru muri Esipanye (RFEF) ryatangaje ko umukino uhagarikwa.

 

Uyu mukino wasubitswe ugeze ku munota wa 39 waje gusubirwamo ukomereza aho wari ugeze ndetse n’ibitego bigumaho, ikipe ya Real Betis niyo yaje gucyura intsinzi ku bitego bibiri kuri kimwe cya Sevilla

 

Uku guhangana hagati yaya makipe si ibya none dore ko muri 2007 umutoza wa Sevilla ‘Juande Ramos’ yikubise hasi nyuma yo gukubitwa icupa n’abafana ba Real Betis.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

Ewanaa umufana hano aba agomba kukwemeza nkumukinny wa 12😆0788852453

Akumiro:umugabo w’imyaka 50 yateye inda umwana w’imyaka 11 bafitanye isano

Ya couple yaciye ibintu kubera ikinyuranyo cy’imyaka yabo yatangaje ikintu gikomeye