in

Ya couple yaciye ibintu kubera ikinyuranyo cy’imyaka yabo yatangaje ikintu gikomeye

Couple yaciye ibintu hirya no hino ku isi aho umusore arushwa n’umugore we imyaka 37 yose batangaje ko kuri ubu bagiye kwibaruka imfura yabo.

Umugabo witwa Qor’an McCain n’umugore we, barateganya kubyara umwana binyuze mu ikoranabuhanga.

Aba bashakanye batangaje ko bateganya kubyara umwana wabo wa mbere binyuze mu ikoranabunga ryo guhuza intanga rizwi nka surrogate.

Ubusanzwe uyu muzungukazi asanzwe yarabyaye abana barindwi ndetse afite numwuzukuru mukuru.Gusa uyu musore w’imyaka 24 ashaka kubyarana n’umwana n’uyu muzungukazi umurusha imyaka 37.

Kubera ko Cheryl aruta Qor’an, bazi ko uyu mugabo ashobora kuzarera umwana wabo wenyine bityo rero barabyiteguye

Bagize bati:’’Twahisemo surrogate(uburyo bwo guhuza intanga), ariko, twabonye abantu benshi binjira mu manza iyo umwana amaze kuvuka’’.

Turashaka umuntu uzaduha intanga witeguye gusinya amasezerano yo kutagira icyo akora ku mwana amaze kuvuka.Ntabwo dushaka ko abantu bagerageza kutubyarira kugira ngo tubone inyungu z’amafaranga, ntabwo dushishikajwe n’ubukungu.

Mu gushaka umwana wo kurera, turifuza umwana wabyawe n’umuzungu n’umwirabura kugira ngo azamenye ko “afite igice cy’abirabura n’igice cy’ababyeyi b’abazungu,” bityo akumva ko turi ababyeyi be b’ukuri.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Umukinnyi yakubiswe itiyo mu mutwe ubwo yari ari kwishimira igitego

Ibyo wakora ukabasha gusabana n’abandi niba byakugoraga