in

YEGOKOYEGOKO

Akumiro:umugabo w’imyaka 50 yateye inda umwana w’imyaka 11 bafitanye isano

Umugabo wimyaka 50 aravugwaho gutera inda umwana wimyaka 11 wari ufite inzozi zo kuzaba umunyamategeko nkuko yabibwiye itangazamakuru.

Uyu mwana wigaga mu mashuri abanza mu mujyi wa Makurdi muri leta ya Benue,yatewe inda n’umugabo wa nyirasenge wakoraga akazi ko gucunga umutekano muri kaminuza ya leta ya Benue.Bivugwa ko gusambanywa k’uyu mwana byabaye mu mwaka ushize.

Ku munsi w’ejo,uyu mwana yabyaye umwana w’umuhungu nyuma yo guca muri ubu buzima bubi avuga ko yatewe n’umugabo wa nyirasenge w’imyaka 50.

Victoria yavuze ko uyu mugabo witwa Joseph Adoyi ariwe wamufashe ku ngufu amutera iyi nda.Uyu mugabo yari asanzwe afite abandi bana 2 yabyaranye na nyirasenge w’uyu mwana ndetse banarangije amashuri.

Uyu Victoria yoherejwe kuba muri uru rugo ubwo yari afite imyaka 3 none byarangiye ahabyariye umwana yemeza ko ari uw’uyu wamureraga.

Umuganga ufite ubunararibonye bwo kubyaza abagore bakiri bato yavuze ko uyu mwana yabyaye neza ndetse ngo we n’umwana we bameze neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mburenumwe osuard
Mburenumwe osuard
2 years ago

Birababaje uwomugabo akwiriye guhanwa 0784378830

Uko byari bimeze ubwo Vestine na Dorcas basubiraga ku ishuri (Amafoto na Video)

Ntibisanzwe: Umukinnyi yakubiswe itiyo mu mutwe ubwo yari ari kwishimira igitego