in

NTARE: Bamenye ko abarimu bareba ibyo bakora byose kuri Kamera z’umutekano ni uko maze bahita bajya kuzimenagura bashaka no kwirenza abo barimu

NTARE: Bamenye ko abarimu bareba ibyo bakora byose kuri Kamera z’umutekano ni uko maze bahita bajya kuzimenagura bashaka no kwirenza abo barimu.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikigo Ntare cyo muri Uganda cyahagaritse abanyeshuri bose bo muri S6.

Icyatumye bahagarikwa ni uko aba bana bamenaguye kamera z’umutekano nyuma yo kumenya ko abarimu bareba ibyo bakora byose.

Ibi kandi byaturutse ku munyeshuri wari wafashwe akoresha terefone mu buryo butemewe.

Akiyifatanwa, yavuze ko ari igikoresho cyimufasha kureba isaha aho kuba terefone.

Nyuma yo kumenya ko itsinda ry’abarimu babo bareba ibyo birirwamo, aba banyeshuri bahagaritswe bahise bafata icyemezo cyo guhita bamenagura ibirahure na za kamera z’umutekano.

Bacyigaba igitero, Polisi ya Mbarara yahise iza gutabara irinda abarimu.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Israel Mbonyi yatumye chorale y’abasore bo mu Badiventisiti ihagarikwa igitaraganya mu itorero

Inkwano ya Miliyoni 12 ku mukunzi wa Mutesi Jolly yateje impagarara mu basore bifuzaga kumwigondera