in

Israel Mbonyi yatumye chorale y’abasore bo mu Badiventisiti ihagarikwa igitaraganya mu itorero

Israel Mbonyi yatumye chorale y’abasore bo mu Badiventisiti ihagarikwa igitaraganya mu itorero.

Messengers Singers, Itsinda ry’abasore bahimbaza Imana rikorera Ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu biturutse ku gitaramo iherutse gukora yatumiyemo Israel Mbonyi.

Aba basore ubusanzwe basengera mu Itorero ry’Abadiventisiti, Ishami rikoresha Ururimi rw’Igifaransa riherereye i Kanombe. Baheruka gukora igitaramo cyiswe “Siryo Herezo Live Concert” cyabaye tariki 9 Nzeri 2023 muri Expo Ground i Gikondo.

Iki gitaramo cyagenze neza, cyanabereyemo “Live Recording y’indirimbo 10 zigize album nshya ya Messengers Singers, cyari cyatumiwemo Israel Mbonyi uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda no hanze.

Nk’uko tubikesha IGIHE, ngo byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko bagomba guhabwa igihano cyo kumara igihe runaka bataririmba, ndetse bikaba byaratangajwe ku wa Gatandatu ushize tariki 30 Nzeri nyuma y’amateraniro.

Umwe mu baduhaye amakuru, yagize ati “Kuva mu itorero byamenyekana ko aba basore batumiye Mbonyi kandi adasengera mu Badive byazanye umwuka mubi. Ibaze ko no mu materaniro igitaramo cyabo kitamamazwagamo kandi ubundi ibindi bitaramo iyo abahanzi babifite byamamazwa.’’

Umuyobozi wa Messengers Singers, Ishimwe Emile, yabwiye IGIHE ko ku byerekeye igihano bahawe ‘nta makuru yagitangaho.’

Yavuze ko kuri ubu berekeje imbaraga mu gutunganya album nshya bafatiye mu gitaramo kugira ngo indirimbo zitangire gusohoka mu minsi ya vuba iri imbere.

Muri aya mezi atandatu Messengers Singers igiye kumara mu gihano [bagawa] ntiyemerewe gukora ibikorwa ibyo ari byo byose byerekeye umurimo wo kuririmba mu Itorero ry’Abadiventisiti.

Bimaze kuba ikibazo aho amadini amaze guhinduka nk’amashyaka mu Rwanda ku buryo usanga abahanzi bamwe babuzwa kwitabaza bagenzi babo mu bikorwa bitandukanye kubera ko badasengana. Ibintu bigenda bigira ingaruka mbi ku ivugabutumwa.

Messengers Singers ni itsinda ryashinzwe ku wa 30 Kamena 2009. Rigizwe n’abaririmbyi barindwi; ryatangiriye ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda.

Kugeza ubu iri tsinda rifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho n’izindi ndirimbo ryagiye risohora zitandukanye zikanyura imitima y’abakunzi b’ibihangano bihimbaza Imana. Rizwi mu ndirimbo zirimo “Siryo herezo”, “Sinziheba”, “Yesu arakomeye”, “Rubanda”, “Ajya Amba Hafi”, “Senga”, “Sinziheba” n’izindi.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Philbert kwitonda
Philbert kwitonda
8 months ago

Ni nkamashya byo rwosee ark ntibikwiye kwibazwaho byinshi kuko amadini hafi ya yose ntahuje imyemere kandi buri dini rifite amahame rigenderaho ahubwo amashyi menshi ku badiventist bumunsi wa karindrwi ko batatumye bafuhiye kwangizwa kwamahame yabo

“Muratwishyurira n’ibishyimbo se?” Scovia Mutesi yasabye ko Leta ko yashyiraho ingamba zihamye ziherekeza izamuka rya Essanse (VIDEWO)

NTARE: Bamenye ko abarimu bareba ibyo bakora byose kuri Kamera z’umutekano ni uko maze bahita bajya kuzimenagura bashaka no kwirenza abo barimu