in

Ntamugabo uhunga ibibazo! Yagiye kuvugana n’itangazamakuru aburira mu myotsi hitabazwa Kapiteni w’ikipe, umutoza wa APR FC ari kwegera kwirukanwa

Umutoza w’ikipe ya APR FC Ben Moussa, akomeje kugawa cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru cyane nyuma yo gutsindwa agakora igikorwa cyigayitse.

Tariki 22 Mata 2023, ikipe ya APR FC yandagajwe cyane n’ikipe ya Police FC itsindwa ibitego 2-1 irushwa mu buryo bugaragarira buri wese benshi bahita bemeza ko gutwara igikombe byaba ari ukwiba kuko ntabushobozi igaragaza.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa APR FC yakoze ibara abanyamakuru baramutegereza ngo agire icyo avuga baraheba, kumbi umukino ukirangira n’abakinnyi ubanza bataravuganye yahise asohoka muri Sitade arataha abanyamakuru babura uwo bavugishwa bitabaza Kapiteni Manishimwe Djabel.

APR FC gutsindwa byatumye isigwa amanota 3 n’ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu n’amanota 56, hafi aho haza ikipe ya Rayon Sports irushwa inota rimwe n’ikipe ya APR FC ya kabiri.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yagaragaye ari gafotozi _ AMAFOTO

Isi igeze kure! Umusore yatanze agera kuri miliyoni 60 Frw kugira ngo agire ikibuno nk’icya Nicki Minaj – AMAFOTO