in

“Ntakipe yitwa ko ari nto izongera kumerera amenyo kuri Gasogi United.” KNC yateye abantu ubwoba nyuma yo kwishongora ku makipe yo mu Rwanda

Perezida wa Gasogi United akaba na nyiri Radio ndetse na Terevisiyo 1, yatangaje benshi nyuma yo gutangaza amagambo ateye ubwoba ku makipe ya hano mu Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mugabo we ubwe yitangarije ko ntakipe izajya itsinda Gasogi United uko yishakiye kandi ari nto.

Yagize Ati “Ntakipe yitwa ko Ari nto izongera kumerera amenyo kuri Gasogi United”. Bivuzeko Gasogi United igomba kujya itsinda ikipe yose nto bazajya bahura.

Uyu mugabo udakunze kuripfana iyo abona ikipe ye imeze neza kandi ibi akunze kubitangaza iyo hari ikipe agiye guhura nayo mu buryo bwo gutera ubwoba uwo bagiye guhura.

kimwe mu birimo gutuma KNC yishongora cyane nuko ari umwe mu ba perezida bafite ikipe ikomeye cyane uyu mwaka cyane ko yanabigaragaje ku mukino wa mbere ikipe ya Gasogi United yatsinzemo ikipe ya Mukura Victory Sport igitego 1-0.

Kandi uyu mugabo nta nubwo atinya kuvuga ko agomba gutwara igikombe uyu mwaka ngo bitewe nuko yubatse ikipe ye kandi ikaba inatanga icyizere gikomeye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kate Bashabe yatunguwe n’inshuti ze zimwifuriza isabukuru nziza y’amavuko (video)

The Ben n’umukunzi we Pamela basezeranye kubana akaramata imbere y’amateko (Videwo)