Kate Bashabe yatunguwe n’inshuti ze zimwifuriza isabukuru nziza y’amavuko (video)

Mu gihe habura iminsi mike ngo umunyamideli Kate Bashabe yizihize isabukuru ye y’amavuko, yatunguwe n’inshuti ze maze zimwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Nkuko videwo Kate Bashabe yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ibigaragaza, Kate Bashabe yishimanye n’inshuti ze zamwifurije isabukuru nziza y’amavuko ndetse nawe agaragaza akanyamuneza mu maso ye ubwo yakataga umutsima (birthday cake).

Kate Bashabe asanzwe yizihiza isabukuru ye ku ya 09 Nzeri. Ku ya 09 Nzeri 2022 azaba yujuje isabukuru y’imyaka 32 y’amavuko.