in ,

“Ntacyo nzaba” mu magambo yuje uburakari The Ben yageneye ubutumwa abantu bose bashaka kumwangiriza igitaramo kubera amashyari abuzuye mu mitima

Umuhanzi The Ben witegura kwerekeza muri iki gihugu cy’u Burundi yikomye bikomeye abashatse kumwicira igitaramo.

Ku wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2023, ni bwo The Ben yahagurutse muri Amerika yerekeza i Kigali aho agomba kumara iminsi mike mbere yo kwerekeza i Bujumbura aho yitabiriye ibitaramo bye.

The Ben abinyujije ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Tik Tok yabanje guha ubutumwa abo yashinjaga gushaka kumwicira ibitaramo.

Yagize ati “Ndakubwiza ukuri ko udashobora kundwanya ngo uzatsinde. Ndashaka kumenyesha buri umwe uri inyuma y’uyu mwanda ko iyo myumvire yanduye nta na kimwe izadukoraho.”

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023 kuri Jardin Public.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hari gukusanywa miliyoni 50 kugira ngo umubiri w’umuhanzi nyarwanda uherutse gupfira muri Canada ugezweho i Kigali

Iyo abibajijwe asuka amarira, umukecuru ugize imyaka 95 akiri isugi yuzuye akomeje gutera abatari bake agahinda kubera ukuntu yananiwe kwakira ko asazanye ubusugi