in

Ntabumuntu; Umukobwa w’imyaka 16 yabyaye umwana amuta mu musarani wa Kinyarwanda

Umukobwa witwa Uwizeyimana Jeanette uri mu kigero cy’imyaka 16 yabyaye umwana ahita amuta mu musarani wa Kinyarwanda gusa ariko ababyeyi be baje gutara uwo muzirantenge.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 2 Mutarama 2023 bibera mu mudugudu wa Ruhuha, m Kagari ka Simbwa, mu murenge wa Kabarore.

Uyu mukobwa wari ufite inda ariko akayihisha mu buryo bukomeye, yabyaye umwana mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere aho yahise ata uwo mwana mu musarani wa Kinyarwanda. Umwe mu bo mu muryango we niwe wabyutse agiye kwiherera yumva umwana ari kuririra mu musarani ahita ajya gutabaza umuryango wose.

Umuryango watabaranye umwete maze basenya umusarani barokora uwo muzirantenge ataratakaza ubuzima. Uyu muzirantenge na nyina bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima kugira ngo bitabweho.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ese koko mu masohoro habamo Vitamin?, Ese niba zibamo ni zihangahe?

FERWAFA yongeye guca intege Rayon Sports