in

Nta musore n’umwe udakunda umukobwa uteye utya

Beautiful african american couple having romantic lunch together in kitchen, cheerful black spouses eating spaghetti and drinking wine, having fun at home, loving man feeding his wife, copy space

Hari ibikorwa bigaragaza imyifatire ,imigenzereze n’imico myiza y’umukobwa ituma buri musore wese amwifuza.Wowe mukobwa niba ibi ubyibonaho menya ko nta musore utazifuza kuba yakurambagiza.

1.Imyitwarire myiza: Burya ngo abagabo cyangwa abasore muri rusange bakururwa n’abakobwa bitwara neza, mbega bashimwa na bose kuko ngo biba bibaha icyizere cy’uko uburere n’ubupfura bafite bashobora no kubisangiza abandi ndetse bakazanabitoza abana babo.

2.Kubaha abandi: Iki ngo ni ikintu gikomeye gikurura abagabo kuko baba babona ko bene aba bakobwa bashobora kububahira inshuti zabo ndetse n’imiryango.

3.Kwiyubaha: Abagabo bishimira kandi bagakururwa cyane n’abakobwa biyubaha kuko baba bagaragaza itandukaniro n’abandi kandi bagahesha ishema abo baziranye.

4.Gutekereza no kwita ku bintu: Abakobwa bafite ibitekerezo , mbese batari ba ‘terera iyo’ bakurura cyane abagabo kuko ngo baba babona ko no mu gihe badahari bishoboka ko bafata inshingano z’urugo ntihagire icyangirika.

5.Kwemera gufashwa: Abagabo bakururwa n’abakobwaa bemera gufashwa ariko batifata nk’abatishoboye kuko ngo baba bababonamo guca bugufi.

6.Ibyishimo: Umugabo wese aho ava akagera yishimira umukobwa cyangwa se umugore uhorana umunezero utajya atinya kwishimira ubuzima arimo ubwo ari bwo bwose, atari ukuvuga ko yabonye ibintu bihenze cyangwa se iby’agaciro, ahubwo mu buzima bwe bwa buri munsi agahorana akanyamuneza. Iki ngo gikurura abagabo cyane kuko ngo ibi biha icyizere umugabo cy’uko bishoboka ko uyu mugore cyangwa se umukobwa ashobora kunezerwa n’igihe bari kumwe haba muri byinshi cyangwa se muri bike.

7.Gushima no kunyurwa: Abagabo bakunda abagore bashima. Mu gihe umugabo yagukoreye akantu runaka mwereke ko yakoze ikintu gikomeye. Mwereke ko wabonye kwitanga kwe ubihe agaciro, umushimire umubwire ko yakoze ikintu gikomeye kandi ko wishimye. Kuko ibi bituma umugabo yiyumva nk’umuntu ukomeye w’umugabo kandi ko afite akamaro kanini kuri wowe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyeshuri urangije kaminuza yahemukiwe bikomeye n’ababyeyi be ku munsi wa graduation

Amafoto y’ibyamamare nyarwanda yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru