Biragoye ko umukobwa yatinyuka kubwiza ukuri umusore bakundana kuri izi ngingo niyo mpamvu nta musore cyangwa umugabo uba ugomba kubitindaho no kugira byinshi abyibazaho mu buzima bw’urukundo.
1.Imiterere y’akazi:
Bitewe n’uko akazi umuntu akora kagaragaza byinshi ku gaciro ke mu muryango ndetse n’imimerere ye, akenshi usanga abagore bakunda gutaka akazi bakora bagerageza kumvikanisha buryo ki ari keza, gakwiriye¦mu rwego rwo kumvikanisha ko bashoboye kandi ari abo kwizerwa.
2.Impamvu z’ugutandukana:
Mu gihe umugore cyangwa umukobwa afite umukunzi batandukanye, ntibiba byoroshye ko yavugisha ukuri ku mpamvu yabiteye kuko ahanini baba banga ko byamugusha mu kundi gutandukana.
3.Ibiciro by’imyambaro n’imirimbo:
Benshi mu bagore cyangwa abakobwa bagabanya ibiciro mu gihe bavuga ku myambaro n’imirimbo byabo ndetse n’ibindi bintu batakaza mu kwirimbisha. Ahanini ibi babibeshya mu rwego rwo kwerekana ko ari abanyamutima badasesagura, akenshi bakavuga ibiri hasi igihe babwira abakunzi babo ariko bagera mu bakobwa cyangwa abagore bagenzi babo bakaba bavugisha ukuri cyangwa bakanabizamura.
4.Iby’uko bakoze imibonano mpuzabitsina:
Nubwo bisa n’ibitagira iyo byerekeza, benshi mu bagore ntibajya bahishurira abagabo ko baba hari undi muntu bagiranye nawe imibonano mpuzabitsina mbere y’uko bashyingirwa. Ku bakobwa naho ntibaba bashaka guhishurira abakunzi babo ko baba bararyamanye n’abahungu mbere yuko bakundana,n’iyo babyemera birinda kuvuga ibijyanye n’inshuro ndetse n’umubare w’abo baba bararyamanye.
5.Ibijyanye n’imitungo:
Abagore n’abakobwa bakunze kubeshya ku bijyanye n’gumutungo kandi inshuro nyinshi babeshya bavuga ko ari nta kintu bafite. Iki cyo ariko akenshi bakibeshya mu rwego rwo kugirango abagabo cyangwa abasore bakundana batavaho bivumbura ko barushwa imitungo cyangwa se bakaba bakwanga kubitaho no kugira ibyo babagurira bumva ko babyishoboreye.
6.Imyaka: Nubwo bisa n’ibitiyubashye kubaza umugore cyangwa umukobwa imyaka ye, hafi ya bose mu bayibazwa barayigabanya kuko gusaza ntibiryohera abagore n’abakobwa. Nunahura n’umusore uzamubwire ko yashaje, ariko ku bagore ho, hari n’ufite imyaka myinshi wakwita umukecuru mukagerana kure. Si ibyo kwemerwa gutyo gusa rero mu gihe hagize umugore cyangwa umukobwa ukubwira imyaka afite, kuko ni bacye cyane bakubwiza ukuri.
7.Umubare w’nshuti: Abakobwa nibo bakunze guhura n’umubare munini w’ababasaba urukundo kandi ntibajya bihutira gusubiza ko bidashoboka bityo bigatuma bagira inshuti nyinshi kandi buri imwe izi ko ari yo mwami w’umutima. Mu rwego rwo kwirinda kugira abo batakaza mu gihe batarabona ababajyana cyangwa se kuba bakwisenyera bahitamo kubeshya umubare w’abasore bigeze kuba inshuti.