in

Noneho habonetse umukecuru ukuraho imvugo ya nta myaka 100|bamwita umuzimu.

Mu rubyiruko rwubu munsi hari imvugo ivuga ko nta kuramba imyaka ijana, gusa hariho umukecuru umaze kuyirenza ndetse yenda kugira 200.Kuri we avuga ko urupfu rwamwibagiwe abandi bakamwita umuzimu.

Uyu mukecuru ushaje kurusha abandi ku isi, avuga ko afite imyaka 198, yitwa Maame Amodzi ndetse akaba akomoka muri Ghana. Uyu mukecuru nubwo agaragara nkaho ari muto ariko avuga ko iyi myaka ayujuje, ku giti cye yemeza ko imirimo yose ariwe uyikorera ndetse nta muntu numwe umufashije.

Uwari uyoboye ikiganiro yari yatumiwemo kuri radio yamubajije ibanga ryatumye aramba iyo myaka yose, umukecuru ati nuko ubuzima bwanjye bwose nabumaze ngerageza kubana n’abantu neza ndetse nkabakorera ibyiza nshoboye mu bushobozi bwanjye. Umunyamakuru yabaye nkutanyuzwe aramubwira ati Oya, tubwire ikintu cya nyacyo wakoresheje kugira ngo urambe iyi myaka yose.

Kuriyi nshuro nibwo umukecuru yafashe umwanya abwiza abantu ukuri ibanga ryihishe inyuma y’uburambe bwe. Yatangiye avuga ko umunsi umwe ubwo bari bagiye mu mirima y’iwabo hamwe na bakuru be, ngo bahuye n’umusaza wikoreye igitebo cyuzuye imyumbati, ndetse n’ibindi bihingwa yari avuye gusarura. Uyu mukecuru warukiri umwana muto ngo yahise abwira bakuru be ko agiye gufasha uwo musaza ariko be baramwangira ndetse bamubwira ko atagomba gufasha uwo musaza umeze nk’umuzimu.

Avuga ko icyo gihe yateye utwatsi inama za bakuru be maze ahitamo kujya gutwaza uwo musaza ndetse amugeza aho yaratuye. Akigera kurugo rwuwo musaza ngo yamubwiye amagambo yemeza ko kugeza nubu ariyo yamufashije kuramba nubwo atazi neza uko byaba byaragenze.
Muzehe ngo yaramubwiye ati: “bitewe niki gikorwa cy’urukundo ukoze, uzabaho ndetse uzaramba imyaka myinshi cyane” mu gihe uyu musaza yari amaze kumubwira aya magambo, uyu musaza ngo yarasohotse ashushanya umurongo ku gikuta cy’inzu ye hanze ndetse amubwira ko uwo murongo ari ikimenyetso cy’ibyo amubwiye.

Bidatinze mu minsi micye ngo uwo musaza yahise apfa, akimara kumubwira ayo magambo, kuva ubwo ngo hashize imyaka myinshi cyane ndetse uwo murongo muzehe yashushanyije ku nzu ngo uracyariho, uyu mukecuru rero ngo akeka ko ashobora kuzapfa aruko uwo murongo wasibanganye. Uyu mukecuru asoza agira inama abana bato ndetse n’urubyiruko kutagira umuntu numwe basuzugura yaba umuto cyangwa umukuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya ku bukwe bw’umugabo wapimaga icya kabiri cya toni.

Rutambi arwanye n’undi musore w’ibigango amenyo ayamaramo (Umva uko byagenze)