in

Ibyo wamenya ku bukwe bw’umugabo wapimaga icya kabiri cya toni.

Uyu mugabo bivugwa ko ari we waciye agahigo ko kuba ari we upima ibiro byinshi cyane ku isi aho yapimaga 1/2 cya toni yakoze ubukwe mu 2008 ubukwe bwabaye buryo budasanzwe.

Manuel Uribe, utaravaga mu gitanda cye, yashakanye n’umukunzi we Claudia Solis muri 2008 mu majyaruguru ya Mexico gusa yaje kwitaba Imana muri 2014.

Mu bukwe bwe hazanywe ikamyo iringaniye kugirango ikurure igitanda yahoraga aryamishijwemo , icyo gihe Uribe yari yambaye ishati y’umweru, yambaye kandi igitambaro kizengurutse amaguru.

Muri ibyo birori hagaragayemo ibiribwa byiganjemo inyama, imboga hamwe na cake y’ubukwe .Itsinda ryamamaye rya norteno naryo ryasusurukije abatumirwa ricuranga umuziki.

Mu 2006 uyu mugabo yari afite ibiro 560, bituma izina rye ryandikwa mu gitabo Guinness nk’ muntu wapimaga ibiro byinshi ku isi.Gusa yaje gutakaza ibiro 250 byonyine.uyu mugabo wari ubyibushye cyane yaje kwitaba Imana muri 2014.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imitoma Miss Naomie yateye umukunzi we warangije Kaminuza

Noneho habonetse umukecuru ukuraho imvugo ya nta myaka 100|bamwita umuzimu.