in

Niyonzima Haruna agiye gutangwaho akayabo n’ikipe yo mu Barabu

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi] na AS Kigali, Haruna Niyonzima agiye kwerekeza gukina muri Libya muri Al Nasser yasezereye ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

N’ubwo AS Kigali yasezerewe na Al Nasser yo muri Libya mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup], Haruna Niyonzima ni umwe mu bagize umukino mwiza ku mikino yakinnye n’iyi kipe.

Amakuru dukesha UMUSEKE, avuga ko uyu mukinnyi nta gihindutse azerekeza muri Libya muri Mutarama umwaka utaha ndetse yamaze no gusinya imbanziriza masezerano.

Ati “Kereka hajemo indi rwanjyendanye ariko imbanziriza masezerano yamaze kuyisinya rwose. Yahavuye bamushimye.”

Uyu kapiteni wa AS Kigali afite amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino [2022/2023].

Haruna yakiniye amakipe manini hanze y’u Rwanda, nka Yanga SC na Simba SC zo muri Tanzania.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mvugo ikakaye ubuyobozi bwa APR FC bwaganiye kure igitangazamakuru gikomeye mu Rwanda

Cristiano Ronaldo yafatiwe ibihano bikakaye cyane.