Niyo nkoko yari ishaje kurusha izindi zose ku Isi! Guinness yashenguwe bikomeye n’urupfu rw’inkoko yitwa Peanut yitabye Imana ifite imyaka myinshi kurusha izindi zose ku Isi.
Guinness World Records ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye yatangaje ko yashenguwe bikomeye no kumva inkuru y’urupfu rw’inkoko yitwaga Peanut yitabye Imana kuri Noheli iguye mu kibuti cyayo yakuriyemo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iyi nkoko yitwaga Peanut yapfuye ifite imyaka 21 n’iminsi 238 ikaba yarahawe icyemezo na Guinness cyo kuba ariyo nkoko ikuze kurusha izindi ku Isi yahawe muri Mutarama 2023 ubwo yuzuzaga imyaka 20 n’iminsi 272.
Urupfu rw’iyi nkoko yari ikuze kurusha izindi zose ku Isi rwabanje gutangazwa na nyirayo witwa Marsi Darwin abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha agaragaza ko atewe agahinda no gupfusha inkoko ye Peanut yari ikuze kurusha izindi zose ku Isi ya Rurema.
Amafoto: