in

Niyo Bosco yaraye atunguye ababyeyi be imbere y’imbaga y’abantu

Niyo Bosco wamamaye mu ndirimbo zigiye zitandukanye yaraye atunguye ababyeyi be nyuma yo kwegukana igihembo cye cya mbere kuva atangiye umuziki.

Mu ijoro ryakeye nibwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo bya ‘The Choice Awards’ bitegurwa na Isibo Tv ya Bruce Melody. Muri ibyo bihembo byari bifite ibyiciro bigera kuri 13, mu ngeri zigiye zitandukanye gusa ariko zihuye n’imyidagaduro.

Niyo Bosco yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka ahigitse bagenzi be, yahamagawe ku rubyiniro n’umushyushyarugamba Emmanuel nuko ashyikirizwa igihembo.

Ubwo umwanya wo guhabwa igihembo warangiraga, Niyo Bosco yasabye Emmanuel ko yamufasha guhamagara ababyeyi be bakaza akabashimira. Emmanuel na we yahise abahamagara baraza.

Bakimara kuhagera, Niyo Bosco yahawe indangururamahwi avuga ijambo aho yavugaga ko akunda ababyeyi be cyane kandi abashimira kubera ibyo bagenda bamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Mbere yo kuva ku rubyiniro, Papa wa Niyo Bosco yahawe umwanya avuga akari ku mutima we, aho yibanze ku gushimira Irene Murindahabi wafashije umuhungu we kumurika impano yari iri muri we.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss jolly Mutesi yongeye kwegukana igihembo

Ruramusajije! Shaddyboo abwiye umusore bakundana ijambo rikomeye