in ,

Nina yasubije ku mubano wihariye na Dj Pius wifitiye umugore

Uhereye iburyo ni Dj Pius, Nina ndetse na Charly (Ifoto/Interineti)

Haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo biragoye kubona igitaramo cyateguwe n’itsinda rya Charly na Nina hatarimo Dj Pius.

Amakuru dukesha  Izuba Rirashe  avuga ko   Fatuma Nina, umwe mu bakobwa bagize iri  itsinda yahakanye yivuye inyuma ibyo bamwe bafata nk’umubano wihariye aba bakobwa bombi baba bafitanye na Dj Pius wifitiye urugo

Ahantu hatandukanye usanga bari kumwe (Dj Pius, Jody, Nina, Charly na Big Fariouz)
Ahantu hatandukanye usanga bari kumwe (Dj Pius, Jody, Nina, Charly na Big Fariouz)

Yagize ati “Nta kintu kidasanzwe cyihishe inyuma y’umubano dufitanjye na Dj Pius usibye ko ari inshuti yacu magara ndetse no kuba mu bitaramo bitworohera gukorana nawe.”

Yavuze ko nta  gahunda yo kwihuza nawe.

Aha Bari kumwe n’icyamamare 2 Face Idibia WO muri Nigeria
Aha Bari kumwe n’icyamamare 2 Face Idibia WO muri Nigeria
Nina
Nina

Indirimbo bise ‘Indoro’ iri tsinda ryakoranye na Big Fariouz umuhanzi ukomoka mu Burundi n’iyo yatumye bamenyekana ndetse ni na yo  yujuje abarenga miliyoni ku rubuga rwa Youtube mu bahanzi bakorera muzika ya bo mu Rwanda.

Charly
Charly

Iyi ndirimbo yageze ku  urubuga rwa youtube  ku itariki ya 30 Ugushingo 2015, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe 1,262,934.

Kuri ubu  itsinda rya Charly na Nina rifite indi ndirimbo ikunzwe yitwa   Owooma bakoranye n’umuhanzi w’Umugande witwa Geosteady.

Zimwe mu ndirimbo baririmbye harimo iyitwa Agatege, Bye bye n’izindi.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Icyimenyetso simusiga kigaragaza umukinnyi uzatwara Ballon d’or cyagiye ahagaragara

Dore amagambo wakwifashisha usaba urukundo uwagutwaye umutima