in

NI IKI CYO KWITEGA MU CYERECYEZO CY’UBURENGERAZUBA UYU MWAKA ?

 

Shampiyona y’umukino wa amaboko wa Basketball mu gihugu cya Amerika (NBA) iratangira murukerera rwo kuruyu wa gatatu. Iyi shampiyona igizwe na amakipe 30 agabanyije mu bice bibiri aribyo uburengerazuba n’ uburasirazuba (West conference  na East confererence) aho buri kimwe cyiba cyigizwe n’amakipe 15. Benshi mu bakurikirana iyi shampiyona uyu mwaka batangaza ko intambara yo gushaka umwanya mu makipe azakina imikino ya kamarampaka (playoffs) mu cyerekezo  cy’uburengerazuba izaba ikomeye. Icyi cyerecyezo cy’uburengerazuba cyigizwe na amakipe arimo Denver Nuggets, Los Angeles Lakers na Clippers, Golden State Warriors. Reka tubanze turebere hamwe uko amakipe yo muri icyi cyerecyezo  yitwaye umwaka ushize;

Ikipe ya Lakers niyo kipe yo muri icyi  cyerecyezo cy’uburengerazuba (West) iheruka gutwara igikombe aho yari itwaye igikombe cya 17 mu mateka yayo mu mwaka wa 2020 mu mugi wa Orlando mu mujyi wa Florida. Umwaka ushize yagarukiye mu majonjora ya mabere y’imikino ya kamarampaka. Ikipe ya Utah Jazz yitwaye neza muri season mbere y’imikino ya kamarampaka (regular season) aho yari yatsinze imikino 52 itsindwa 20 yakuwemo n’ikipe ya Los Angeles Clippers yageze ku mukino wa nyuma wo mu cyerecyezo cy’uburengerazuba bwa mbere mu mateka yayo. Umwaka ushize ikipe yo muri icyi cyerecyezo cy’uburengerazuba ya Phoenix Suns yari yitwaye neza muri regular season yatsindiwe ku mukino wa nyuma n’ikipe ya Milwaukee Bucks yo cyerecyezo cy’uburasirazuba (East).

Ikipe ya Denver Nuggets ya Nikola Jokic wabaye umukinnyi witwaye neza muri regular season umwaka ushize, Golden State warriors yatakaje itike yo gukina imikino ya kamarampaka mu mukino yakinnye na Memphis Grizzlies. Muri icyi cyerecyezo kandi hari ikipe ya Dallas Mavericks ya Luka Doncic witwaye neza umwaka ushize ndetse na Portland Trail Blazzers ya Damian Lillard.

Muri uyu mwaka benshi biteze ko muri icyi cyerecyezo hazaba guhatana kubona itike yo gukina imikino ya kamarampaka kurusha umwaka ushize. Reka duhere ku bahabwa amahirwe:

(Ifoto ya Adam Pantozzi)

Ikipe ya Los Angeles Lakers ya LeBron James uri gukina season ye ya   na Anthony Davis yazanye Russell Westbrook aho byitezwe ko bazaba bari mu nyabutatu(trio) zikomeye muri uyu mwaka. Iyi kipe kandi yazanye Anthony Carmelo, igarura bwa gatatu Dwight Howard. Iyi kipe kandi yasinyishije DeAndre Jordan, Malik Monk, Wayne Ellington, Trevor Ariza ndetse isinyisha bushya Horton Tucker. Iyi kipe itaritwaye neza mu mikino yo kwitegura shampiyona aho yatsinzwe imikino yose uko ari itanu  ahanini bitewe ni imvune za abakinnyi biyi kipe aribo Horton Tucker, Ariza, Monk, Kendrick Nunn na Ellington niyo ihabwa amahirwe yo gusohoka muri icyi cyerecyezo ari iyambere.

(Ifoto ya Adam Pantozzi )

Ikipe ya Utah Jazz ifite abakinnyi babiri bagaragaye mu mikino ya abitwaye neza mu mwaka wa shampiyona  (all stars) aribo Donovan Mitchell na Rudy Gobert umaze gutwara igihembo cy’umukinnyi wugarira neza kabiri kikurikiranya ndetse na abandi batsinda amanota menshi nka Jordan Clarkson, Joe Ingles na Bogdan Bogdanovic byitezweko bashobora gutsinda imikino irenga 50 nkuko babikoze umwaka ushize ariko haribazwa niba hari undi mukinnyi wazigaragaza agafasha Mitchell kugeza iyi kipe ku mukino wa nyuma w’icyi cyerecyezo ndetse na shampiyona muri rusange.

(Ifoto ya Christian Petersen)

Ikipe ya Phoenix Suns yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwitwara neza bitewe ahanini na abakinnyi b’inkingi za mwamba aribo Chris Paul, Denin Booker tutibagiwe na Deandre Ayton. Iyi kipe kandi ifite abanda bakinnyi barimo Mikal BRIDGES  na Jae Crowder. Ikipe ya Suns yageze ku mukino wa nyuma umwaka ushize igatsindwa na Milwaukee Bucks izongera igere ku mukino wa nyuma ? Reka tubihange amaso.

(Ifoto ya Dustin Bradford)

Indi kipe yo guhanga amaso ni ikipe ya Denver Nuggets ifite umukinnyi witwaye neza umwaka ushize wa shampiyona MVP; Most Valuable Player Jokic, ndetse na Michael Porter Jr. uri kwitwara neza , na Aaron Gordon bashobora gutungurana uyu mwaka. Impungenge kuri iyi kipe ni uko umukinnyi ubatsindira amanota menshi Jamal Murray atazagaragara mu gice kinini gitangira cya season wabazwe ivi bishobora gutuma iyi kipe itangira ititwara neza gusa iri mu makipe ahabwa amahirwe.

(Ifoto ya Noah Graham)

Klay Thompson byitezwe ko azagaruka mbere ya Noheli nyuma y’imvune yatumye amara imyaka ibiri hanze, ikipe ya Golden State Warriors byitezwe ko izagarukana imbaraga nyinshi aho inyabubiri ye na Stephen Curry uyu mwaka ishobora kongera gutsinda amanota menshi. Iyi kipe kandi tubibutseko yagaruye Iguadola Andre wari mu ikipe yatwaye ibikombe mu mwaka 2017 ndetse na 2018. Iyi kipe kandi ifite Draymond Green ugiye gukina Season ya acumi yikurikiranya hamwe na abakinnyi biyi kipe aribo Klay na  Curry. Igaruka rya James Wiseman ava mu mvune biri mu bizafasha iyi kipe kuba yahatanira itike yo gukina imikino ya kamarampaka y’uyu mwaka.

Ikipe ya Dallas iherutse guha amasezerano y’imyaka itanu Doncic afite agaciro ka amafaranga miliyoni 207 z’amadolari y’Amarika ($207-million) uyu mwaka nayo iri mu makipe azigaragaza. Iyi kipe ifite umutoza mushya Jason Kidd afite akazi gakomeye ko kugarura umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi kipe Kristaps Porzingis kongera kugaruka mu bihe bye kuko byamufasha kubona itike yo gukina imikino ya kamarampaka.

(Ifoto ya Juan Ocampo)

Ikipe ya Clippers yageze ku mukino wa nyuma muri icyi cyerecyezo ishobora kumara umwaka wose idafite  umukinnyi wayo Kawhi Leonard wabazwe ivi izagendera cyane kuri  Paul George wabafashije umwaka ushize kugera ku mukino wa nyuma mu cyerekezo cy’uburengerazuba. Iyi kipe kandi uyu mwaka abakinnyi barimo umukongomani ufite ubwenegihugu bwa Espagne Serge Ibaka, Terence Mann byitezwe ko bazayifasha. Umutoza w’iyi kipe Tyronn Lue wigaragaje umwaka ushize uyu mwaka azatanga akazi ku makipe yo muri icyi cyerecyezo.

(Ifoto ya Steph Chambers)

Ikipe ya Portland Trail Blazers ya Damian Lilllard na CJ McCollum uyu mwaka bashobora kugorwa bitewe ahanini ko nta  abakinnyi babafasha iyi kipe ifite. Umutoza mushya w’iyi kipe Chauncey Billups uyu mwaka ashobora kwibanda cyane ku mukino wo kugarira kuko byagaragayye ko iyi kipe aricyo kintu yabuze umwka ushize. Ese inyongera ya Larry Nance Jr. na Norman Powell ushobora kuboneka umwaka wose w’iyi shampioyona bizagira icyo bifasha iyi kipe ?

 

Andi makipe muri icyi cyerecyezo arimo  New Orleans Pelicans umwaka ushize yafatwaga nk’ikipe ikiri nto  uyu mwaka ishobora gutanga akazi cyane cyane ko umukinnyi wayo Zion nubwo atazatangirana shampiyona na bagenzi be barimo Brandon Ingram bitewe ni imvune y’ikirenge cy’iburyo gusa ntago bihagije ngo bibafashe kugaragara mu mikino ya kamarampaka. Umwaka ushize kandi ikipe ya San Antonio Spurs yabuze mu mikino ya kamarampaka bwa kabiri kikurikiranya mu mateka y’iyi kipe. Umutoza w’iyi kipe Popovich uyu mwaka bisa nkaho nta mukinnyi ukomeye  afite nyuma yo kugurana na Chicago Bulls bagatanga DeMar DeRozan.

Ikipe ya Sacramento Kings ya De’Aaron Fox na Tyrese Haliburton ntago bihagije ngo bafashe iyi kipe kwitwara neza. Bitangaje cyane nubwo ikipe ya Minnesota Timberwolves ifatwa nkimwe mu makipe afite abanyempano benshi barimo Anthony Edwards, D’Angelo Rusell na Anthony Towns ntago ihabwa  amahirwe yo kwitwara neza uyu mwaka. Ikipe ya Houston Rockets uyu mwaka nta byinshi yitezweho cyane ko izagendera ku bana bitezweho byinshi mu myaka iri mbere harimo nka Jalen Green, Christian Wood na Kevin Porter Jr.

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ka gatwiko ka Rocky Kimomo kamukoreye umuti

Amakuru meza kuri Knowless.