Umuhanzikazi Nicki Minaj yaciwe arenga miliyoni 400 Frw kubera gukoresha indirimbo ya Tracy Chapman atabimuhereye uburenganzira.
Umuraperi Nicki Minaj wari umaze iminsi ashyiditse mu nkiko na mugenzi we w’umuhanzikazi wamamaye mu myaka yo hambere nka Tracy Chapman bapfa indirimbo , yemeye kumwishyura ibihumbi 450$ arenga miliyoni 448 Frw.
Byatewe n’indirimbo ya Tracy Chapman yo mu 1988 yitwa ‘Baby Can I Hold You’, Nicki Minaj yakoresheje amwe mu magambo ayigize atabiherewe uburenganzira, ni mu ndirimbo uyu muhanzikazi yise ‘Sorry’ yakoranye na Nas.
Nicki Minaj n’abamufasha mu muziki bashakaga kwifashisha amwe mu magambo agize iyi ndirimbo mu ndirimbo ye ‘Sorry’ iri kuri album ye yise ‘Queen’ yagiye hanze muri Kanama 2018, ariko Chapman arabangira abandi barayikoresha.
Muri Nzeri umwaka ushize umucamanza Virginia A. Phillips wo muri Los Angeles yagaragaje ko ari ku ruhande rwa Nicki Minaj ariko yemera ko hakorwa iperereza ry’ukuntu iyi ndirimbo ya Nicki Minaj, yageze mu biganza bya Funkmaster Flex usanzwe akora kuri radiyo ari na we wayisakaje.
Abo ku ruhande rwa Chapman batangaje ko Nicki Minaj ariwe washyize hanze iyi ndirimbo, ariko Nicki Minaj we arabihakana.
Impapuro zagiye hanze ku wa 17 Ukuboza umwaka ushize z’imyanzuro y’urukiko zigaragaza ko Nicki Minaj yasabwe kwishyura 450.000$ arimo ayakoreshejwe yose na Chapman n’abamuraniraga muri uru rubanza, ikipe ya Chapman ikaza kubyemera ku wa 30 Ukuboza.
Mu butumwa Chapman yashyize hanze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yavuze ko yashimishijwe n’imyanzuro y’urukiko, avuga ko uburenganzira bw’abahanzi burinzwe n’itegeko ndetse bugomba kubahwa n’abandi bahanzi